Imikino ya kamarampaka (playoffs) ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri basketball iratangira kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024.
Iyi mikino ihera muri ½ izakinwa n’amakipe yasoje mu myanya 4 yambere mu mikino isanzwe (regular season) ya Rwanda Basketbal League.
Patriots Basketball Club, yasoreje ku mwanya wa mbere itsinzwe umukino umwe gusa, izahura na Kepler yasoreje ku mwanya wa kane. Umukino wa mbere urakinwa uyu munsi ku isaha ya saa 18:00 z’umugoroba muri Petit Stade.
Iyi kipe, itozwa n’umunya Tanzania Henry Mwinuka, yatsinze Kepler mu mikino yombi muri uyu mwaka, gusa izaba irwana no guhindura amateka, nyuma yuko umwaka ushize isezererwe na APR muri ½ cya playoffs itsinzwe imikino 3-0.
Mu kwitegura neza izi playoffs, Patriots yongeyemo abakinnyi bashya mu ikipe barimo Prince Ibeh Chinenye, Umwongereza ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yaje asanga Umunyamerika Stephaun Branch nawe uherutse kongerwa mu ikipe.
Kapiteni wa Patriots Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yemera ko bari ku gitutu bitewe n'igihe bamaze badatwara igikombe cya shampiyona, dore ko bagiheruka 2020.
Ati: “Igitutu ntabwo cyabura nk’ikipe iba yifuza igikombe buri mwaka, ariko uko turi kwitegura bitandukanye nkuko twiteguraga ubushize, navuga ko icyizere gihari cyo gutwara igikombe.”
Ndayisaba, wabaye umukinnyi mwiza (MVP) w’umwaka w’imikino 2019-20, ahamya ko abakinnyi bashya baje mu kipe byaboroheye gukorana neza ndetse ko nk’abakinnyi biteguye kwegukana ibihembo byanongerewe.
Naho Kepler, ikipe iri gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, igaragaza ko ibizi ko ije muri iyi mikino ya playoffs ariyo nsina ngufi, nkuko bivugwa n’umuyobozi mukuru wayo Munyampenda Nathalie, gusa agahamya ko biteguye guhangana.
Yagize ati: “Ntabwo umuntu akina ashaka gutsindwa, iyo n’imitekerereze mibi, dufite ikipe igiye guhatana ibishaka kandi ibishizemo imbaraga. Turi ikipe ya kane, kandi turi insina ngufi kuko hari amakipe amaze kuba muri playoffs imyaka myinshi, yagiye no muri BAL.”
“Imbogamizi ya mbere yo muri Basketball ni uko ihenda cyane cyane mu cyiciro cya mbere cy’abagabo, kuko ugomba kugira abakinnyi b’abanyamwuga babizi.”
Umutoza mukuru wa Kepler Mandy Juruni avuga ko yabanje kwiga ibya shampiyona y’u Rwanda, dore ko ngo itandukanye niyo muri Uganda yahozemo mbere, agahamya kandi ko ikipe ye izatanga ihangana rikomeye.
“Turabubaha, bafite umuco wo gutsinda, batwaye ibikombe by’iyi shampiyona inshuro nyinshi, rero tugomba kubibubahira, ariko nyuma ya byose buriya tuba turihano kugirango duhangane, kandi turiyizeye. Ntabwo twajya muri iyi mikino dutekereza ngo ni Patriots, tuzatsindwa. Tugiye dufite iyo mitekerereze, batsinda byoroshye, ariko tugomba kwizerera mu myitozo twakoze, tukaniyizera. Turabizi ko twaje guhangana kdi turanabizi ko turi insina ngufi ariko.”
Kuri uyu wa Gatanu kandi, ku isaha ya saa 20:30, APR BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri irakina umukino wayo wa mbere wa playoffs na REG BBC yasoreje ku mwanya wa gatatu, nawo ubera muri Petit Stade.
Iyi APR yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize itsinze REG ku mukino wa nyuma imikino 4-0 iherutse kuzana umutoza mushya, uzanayiyobora muri iyi mikino ya playoffs. Uwo akaba ari Umunyamerika James Maye Jr, wahoze ari umutoza wungirije wa College Park Skyhawks yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu aje asanga umunya Jordania Maz Trakh usanzwe atoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ariko byitezwe ko muri iyi mikino ya playoffs ikipe izatozwa na Maye. Amakuru B&B Kigali yamenye ni uko Trakh amaze iminsi atanakoresha imyitozo kuva Maye yaza.
REG nayo igiye guhangana na APR iheruka gusinyisha umutoza mushya, Umunya Nigeria Ogoh Odaudu.
Odaudu wahesheje Rivers Hoopers umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL iheruka i Kigali, ndetse akanagirwa umutoza mwiza w’iryo rushanwa yemeza ko REG ifite ikipe yuzuye kurusha andi makipe yose hano mu Rwanda.
“Ikipe imeze neza, mbere yuko nanagera hano nari natangiye gukora ubushakashatsi ndetse n’ibindi nari nkeneye kumenya ku ikipe, kandi ndatekerezako iyi ari ikipe nziza, ifite abakinnyi beza. Umbajije, nakubwira ko iyi kipe ifite abasimbura benshi kandi yuzuye kurusha izindi kipe zose ziri hano.”
“Ndatekereza nzi byinshi kuri basketball nyarwanda, ikipe ikeneye guhindura utuntu duto gusa ubundi ikamera neza.”
Odaudu kandi avuga ko biteguye gutsinda APR, ngo kuko n’imikino yabatsinze muri uyu mwaka w’imikino habaga harimo ikinyuranyo gito.
“Buri mukino habaga harimo kwegerana cyane, ubona ko batsindwaga barushwa amanota abiri mu mikino iheruka, amanota atanu, ukabona ko habaga habura kureka guhuzagurika, ndetse n’uruhare rw’abakinnyi batumaga ikipe itsindwa gutyo, rero ibyo nibyo turi gukoraho. Tugiye kubatera imbaraga, kdi twizeye ko tuzagira imikino myiza ya ½.”
Nta mukinnyi byitezwe ko REG yongeramo mbere y’iyi mikino ya playoffs, nkuko twabihamirijwe na OGOH ODAUDU. Gusa iyi kipe iherutse gutakaza Rutatika Dick Sano, wasubiye mu masomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri iyi mikino ya ½, amakipe atanguranwa intsinzi eshatu, gusa imikino ishobora no kugera kuri itanu. Naho, ku mukino wa nyuma, amakipe atanguranwa intsinzi enye, ariko imikino ishobora kugera no kuri irindwi.
Muri iyi mikino ya playoffs kandi, ibihembo byarongerewe, aho umukinnyi witwaye neza (MVP) azajya ahembwa $2000 bivuye kuri $1500.
Ni mu gihe abakinnyi b’ikipe yatsinze bazajya bahabwa Rwf65,000 avuye kuri Rwf50,000 kuri buri mukinnyi, ndetse hongewemo n’abatoza batatu b’ikipe yatsinze.